Burundi: Natacha na bagenzi be bari kwigisha ‘coding’ abana 13,000

Bihub says the campaign has reached 13,000 children in three provinces (Bihub/BBC)

Nk’uko umwana yigishwa gusoma no kubara, barifuza ko mu Burundi abana bato baniga ‘programmation’ cyangwa ‘coding’ kuko nayo ari ingirakamaro kuri ejo habo, cyane cyane bibanze ku bakobwa.

Natacha Nduwimana ni umuyobozi akaba n’uwatangije Burundi Innovation Hub (Bihub) imaze icyumweru mu bikorwa byo kwigisha ‘coding’ mu bana ku mashuri y’i Bujumbura, Gitega na Ngozi.

Imashini (computers) ntizihagije ku bo bigisha bose ariko intego yabo ni ukugera ku bana 13,000 cyane abakobwa kuko babonye ko bari inyuma.

Nduwimana ati: “Twabonye ko ari ikibazo mu 2017 twakoresheje amahugurwa y’abahugura abandi haza abagabo 100 n’abakobwa batatu gusa, tubona ko bakiri inyuma none turashaka kubateza imbere kurushaho”.

Laisser un commentaire

Votre adresse e-mail ne sera pas publiée. Les champs obligatoires sont indiqués avec *

error: Content is protected !!